Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwamuritse ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, Aho imisanzu y’Abanyarwanda yazamutse ikava kuri Miriyari 163.7 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 ukagera kuri Miriyari 353.0 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB , Rugemanshuro Regis, avuga ko abanyarwanda bashoboye ko ubu nta serivise n’imwe batakwikorera bakoresheje ikoranabuhanga ari byo byatumye ahanini imisanzu izamuka , yagize ati”: kuba imisanzu yariyongereye byatewe n’uko ubu buri munyarwanda agera kuri serivise zacu bitamugoye akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga. Ikindi hari byinshi bikomeza gukorwa mu rwego rwo guhitamo Kampani zishora imari no kugabanya igiciro ku nyungu “.
Rugemanshuro akomeza avuga ko kuba umunyamuryango akurikira serivise n’imisanzu ye itangwa mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo abasha kumenya uko ihagaze ikindi ngo bigabanya umwanya yamaraga ajya gushaka izo serivise kuri RSSB, ati” Mbere byasabaga ko umuntu agera kuri RSSB, ku ishami ryayo cyangwa ku bitaro aho agomba kubonera ubufasha.
Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RSSB, Dr Regis Hitimana, avuga ko kuri ubu umuntu ashobora kumenya imisanzu ye yifashije telefoni igendanwa n’uko yatangiwe umusanzu cyangwa ko ntawo batanze, urugero dufite amavuriro 1000 akoresha kwivuza System, mbere kugirango dosiye zabo zishyurwe byasabaga iminsi 93 ariko ubu ku bitaro bikoresha ubu buryo mu minsi 15 baba basubijwe ariko muri rusange turi ku mpuzandengo y’iminsi 35 “.
Urubuga “Imisanzu” rufasha abanyarwanda kubona serivise rwamuritswe kuwa 31 Mutarama 2023. hagamijwe gukemura ikibazo cy’abanyamuryango bakoraga ingendo ndende bashaka kumenya amakuru ku bwiteganyirize.
Nkundiye Eric Bertrand