Umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza imana Israel Mbonyi na shalom choir yo muri ADPR Nyarugenge,bagiranye ubufatanye mu gutangiza igi korwa cyo gufasha abatishoboye,aho akaba ari mu giterane bakoreye hamwe muri BK Arena.
Muri iki gitaramo bakaba baraganirije urubyiruko rwo muri ADPR,ndetse no kwizihiza imyaka 40 iyi korari imaze ikora umurimo wimana,kikaba ari igitaramo cy’abaye kuri iki cy’umweru taliki ya 17 nzeri 2023.
Abitabiriye iki gitaramo bishimiye gufatanya n’abaririmbyi kuramya Imana. Iyi korali yaserutse neza kandi inyura cyane abitabiriye mu ndirimbo zayo zakunzwe yaririmbye mu gice cya mbere n’icya kabiri cy’iki gitaramo.
Umuhanzi Isarel Mbonyi na we yashimishije bikomeye abakunzi be bamuherukaga mu gitaramo cye yakoreye muri BK Arena kuri Noheli y’umwaka ushize. Bafatanyije na we kuririmba ndetse bishimira cyane kumva ko azakorera ikindi gitaramo gikomeye muri iyo nzu kuri Noheli y’uyu mwaka. (Modafinil)
Uretse kuririmba no kumva ubuhamya mu ijambo ry’Imana, hari n’abakiririye agakiza. Hanumviswe kandi ubuhamya bwa bamwe mu bahawe n’iyi korali ibikoresho byo kudoda, bayishimira cyane ko byatangiye kubafasha kwikenura.
Muri iki gitaramo kandi haririmbwe indirimbo ziri mu buryo bunyuranye harimo izo mu mahanga zitari mu Kinyarwanda ariko zaririmbwe zikaryohera benshi. Iyi korali yanafataga indirimbo zayo mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuko yari ifite ibikoresho bihagije.
Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Mujyi wa Kigali ndetse no ku rwego rw’Igihugu na bwo bwari bwaje gushyigikira Shalom Choir ndetse bunayishimira umusanzu wayo mu itorero. Ubuyobozi bwa korali na bwo bwashimiye abagize uruhare mu gitaramo cyane cyane abitabiriye ndetse bunashimangira gahunda yatangijwe yo gufasha abatishoboye yiswe ‘Shalom Charity’ izajya ikorwa gatatu mu gihembwe (mu gihe cy’amezi atatu).
Iyi korali yanafashijwe n’andi makorali atandukanye ivuga ko iki gitaramo kigiye kuba ngarukamwaka mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Shalom Choir igizwe n’abaririmbyi barenga 140 ikaba ari imwe muri korali za ADEPR zihagaze neza mu Mujyi wa Kigali ndetse no ku rwego rw’Igihugu,ikindi ikaba izwi no ku rwego mpuza mahanga.
Niyibigira Schadrack