Umugaba w’Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa zihuriyeho na FARDC byo guhashya ADF, Maj Gen Muhanga Kayanja avuga ko ibikorwa bamazemo igihe kinini, byaciye intege ibi byihebe ku buryo ubu abaturage batangiye gusinzira.
Gen Muhanda avuga ko mubyo bakoze, muri iki gihe bamaze ku butaka bwa RDC, birimo kuba barasenye ibirindiro bya ADF no kwangiza intwaro zakoreraga.
Ku ruhande rwa FARDC, Gen Maj Bombere Kamire uhagarariye FARDC muri ibi bikorwa, avuga ko biteguye kusoza akazi bahawe n’abakuru b’ibihugu bya Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Asobanura ko harimo gutegurwa igitero bise icya nyuma kizarandura burundu uyu mutwe ufite inkomoka muri Uganda.
Gen Bombere, akomeza avuga ko kurwanya iterabwoba bitwara umwanya munini, cyane ko ngo na Leta zunze ubumwe za Amerika zimaze imyaka n’imyaka zirwanya iterabwoba mu burasirazuba bwo hagati mu rugamba n’uyu munsi zitarasoza.
Umutwe wa ADF wavukiye muri Uganda, aho wari ufite gahunda yo guharanira kurengera uburenganzira bw’Aba Islam. Ibi byaje gukomera wigomeka ku butegetsi bwa Uganda, unafata intwaro utangira kuyirwanya.
Ingabo za Uganda zahise zihangana n’uyu mutwe ziwurusha intege, ari nabyo byatumye uhungira ku butaka bwa RDC , by’umwihariko mu bice bikikije umujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu mutwe uheruka gushinjwa na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Musevemi kuba ariwo wari inyuma y’ibitero by’ama-Grenade byagabwe mu mijyi itangukanye ya Uganda irimo n’umurwa mukuru Kampala ubwo hategurwaga amatora y’Umukuru w’Igihugu , na nyuma yayo.
Ibikorwa UPDF ihuriyemo na FARDC byo kurwanya ADF byatangiye kuwa 30 Ugushyingo 2021, aho ku ikubitiro Ingabo za Uganda zisaga 1000 zinjiye ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.