Major Gen Nduru Ychilogonza wari wagizwe umuyobozi w’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru ariko akaza gusimbuzwa Gen Major Peter Cirimwami. Ubu akaba yungirije umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya congo, yasuye ingabo ziri mu bice biberamo intambara hagati ya M23 na FARDC.
Maj Yachilonza yasuye ibirindiro bitandukanye by’ingabo za Congo Kinshasa, zikorera muri Teritwari za Masisi na Nyiragongo. Ni ibice bikunze kuberamo imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC zifatanije n’indi mitwe irimo FDLR na Nyatura, Mai Mai ndetse n’indi mitwe irimo y’abanyamahanga.
Amakuru avuga ko intego y’urwo ruzinduko rwa Gen.Ychaligonza muri Masisi na Nyiragongo, rugamije guha ingabo ze ziri kurugamba Morale ndetse akaba anashaka kumenya neza kubijyanye niba akazi kabo ko kurinda abaturage n’ibyabo bagakora neza, bagendeye ku mategeko aranga abasirikare ba Congo.
Tubibutse ko igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyagiye kirangwa no gutsindwa mu rugamba rwagiye rubahuza n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kandi mu bihe bitandukanye.
Ingabo za DRC zikaba zinashinjwa kenshi kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bazishinja kwica abaturage, kubasahura ,kubafata ku ngufu n’ibindi .
Izi ngabo za FARDC kandi zishinjwa kwica no gufunga nta mpamvu ahanini abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’abandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Ibi byaha, izi ngabo zakunze kubikora mu duce twa Masisi, Bukavu, Goma n’ahandi.
Uwineza Adeline