Beltarnd Bisimwa Umuyobozi mukuru wa M23 ushinzwe ibya Politiki, yatangaje ko Ubutegetsi bwa Kinshasa, bukomeje kwitegura intambara , nyamara ngo M23 ntizongera gukora ikosa nk’iryo yakoze mu bihe byashize.
Beltrand Bisimwa, avuga ko hari ibimenyesto byinshi, bishimangira uburyo Kinshsa iri kwitegura intambara aho gushyira imbera inzira y’ibiganiro.
Ati:” iyo witegereje intwaro nshya kandi zigezweho harimo na drones z’intambara bari kugura, ukareba umubare w’Abasirikare benshi n’abacancuro bari koherezwa mu mujyi wa Goma ndetse n’uburyo FDLR n’indi mitwe yibumbiye muri Wazalendo bari gutegurwa, twe nka M23 dusanga nta kindi Kinshasa igamije atari intambara aho kwitabira ibiganiro biganisha ku mahoro.”
Beltrand Bisimwa, yakomeje avuga ko n’ubwo bimeze bityo, umutwe wa M23 utazongera gukora ikosa nk’iryo wakoze mu bihe byashize ndetse ko utazamera gushyira intwaro hasi nk’uko ubisabwa mu gihe Guverinoma ya DRC itaremera ibiganiro.
Yongeye ho ko icyo umutwe wa ARC/M23 abereye perezida ushize imbere , ari ibiganiro biganisha ku mahoro, nyamara ngo nibidakunda, witeguye guhangana n’ibitero ibyaribyo byose Ingabo za Leta FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bari gutegura kuwugabaho.
Beltrand Bisimwa kandi, yakomeje avugako M23 y’iki gihe itandukanye n’iyo mu bihe byashize , ngo kuko ubu ifite ubushobozi bwo gushyiraho ingamba n’ibigomba kugenderwaho ndetse ko bigomba kubahirizwa byanga byakunda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com