Mu kiganiro n’itangazamakuru, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ibiganiro yagirana n’Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko ntacyo byatanga, nyuma y’uko mu bihe byashize baganiriye kenshi ariko ntibigire icyo bitanga.
Muri icyo kiganiro na Jeune Afrique, bibanze ku bibazo byinshi bitandukanye, birimo n’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.
Igihugu cya Congo kimaze igihe kirebana ay’ingwe n’u Rwanda, aho kirushinja kuba ari rwo ruha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze imyaka igera kuri ibiri zihanganye n’ingabo z’icyo gihugu, ariko ibyo u Rwanda rwakunze kubihakana rwivuye inyuma.
Ibibazo bya Congo na M23 byazamuye umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DRC, ndetse inzego zitandukanye zirimo abakuru b’ibihugu by’akarere zagerageje kunga ibihugu byombi ariko ibiganiro byabayeho ntibyagira icyo bitanga.
Perezida Kagame mu kiganiro na Jeune Afrique, yabajijwe niba abona ibindi biganiro hagati ye na Tshisekedi bishoboka; yitsa ku kuba ibyagiye bibahuza nta cyo byigeze bitanga.
Aho yagize ati: “Umuntu wanze kuganira n’abaturage be yaganira nanjye? Ibyo ntibyaba bidasanzwe?”
Yongeyeho ko: “ Yakunze kugira ubushake bwo kuganira na we. Hari n’ubwo twanavuganye kenshi twembi mu gihe cyashize, ariko ibibazo dufite uyu munsi ni byo mutima w’ibyo twaganiragaho. Ese kuvugana uyu munsi byakemura ibibazo dufite, cyangwa dukwiye kuganira kuko hari amahirwe afatika yo gukemura ikibazo? Guhura byo kuvugana byonyine twabikoze inshuro nyinshi.Nahoze mbyemera kandi nagiye mboneka kubwabyo ariko ntacyo byagezeho”
Perezida Kagame yagaragaje ko kuri ubu hari abavuga ko “ikibazo cya Congo kiri hagati ya Kagame na Tshisekedi, ariko si ko biri, kuko ikibazo cya Congo kiri mu banye Congo ubwabo ko ntaho gihuriye n’u Rwanda.”
Yunzemo ko bitumvikana kuba Perezida wa Congo Kinshasa yagira inzitizi yo kuza bakagirana ibiganiro, nyamara yakabaye abikorera mu gihugu cye mu rwego rwo gukemura ibibazo afitanye n’abaturage be.
Umubano w’u Rwanda na Congo urimo agatotsi kuva aho Congo yagiye ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23, narwo rugashinja Congo kuba ifasha umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, wasize ukoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Uwineza Adeline