Umupolisi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yarashwe n’abajura arakomeraka mu gihe Polisi yatabaraga nayo yica 2 muri ayo mabandi.
Ibi baybereye mu gace ka Kitshanga- Kashe , Gurupoma ya Bishusha muri Teritwari ya Rutshuru.
Umupolisi wakomerekejwe n’amasasu y’abajura ni uwitwa Muthahemuka nk’uko umuyobozi wa Sosiyete sivili i Ruthuru, Aime Mukanda Mbusa abyemeza.
Radio Okapi y’Umuryango wabibumbye yemeje ko babiri muri ayo mabandi nayo yarashwe n’abaploisi bari batabaye mugenzi wabo nabo bahita bahasiga ubuzima n’intwaro zabo zirafatwa.
Umupolisi wakomerekejwe bikomeye akaba arimo kuvurirwa mu bitaro bya Mweso, aho byemezwa ko ubuzima bwe butameze neza.
(Provigil)