Mu nama y’aba minisitiri yateraniye I Kinshasa kuri uyu wa 24 Nzeri yari iyobowe na Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’umutekano, yatangarije abari mu nama bose ko ingabo ze ziteguye guhashya M23 batwerera RDF
Uyu mu Minisitiri yavuze ibi ubwo bari mu nama ya 114 atangaza ko abasirikare ndetse n’abafasha babo bose bamaze kwitegura, ku buryo yiteguye ko akazi bagiye kugakora neza ndetse M23 igahinduka amateka.
Uyu mu minisitiri yatangaje ko agatotsi kari kaje hagati ya Wazalendo na FARDC kari kugenda keyuka, kandi agaragaza ko ubu Generali Cirimwami yamaze kugera ku mirimo ye kandi ko yiteguye gukora akazi kose dore ko kari karere asanzwe akazi kuko yagakoreyemo.
Yongeye ho ko kugeza ubu Mushaki bamaze kuyisubiza kandi ko biteguye no kwisubiza utundi duce twose ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zirimo, ndetse n’inyeshyamba za M23.
Uyu mugabo yatangaje ibi mu gihe imyiteguro y’urugamba irimbanije kuko k’urubuga rw’imirwano hamaze kugezwa intwaro nyinshi ndetse n’abasirikare batandukanye bazifashishwa.
Umujyi wa Goma uherereye muri Kivu y’amajyaruguru umaze igihe wakira abasirikare benshi rwose ku buryo amagambo y’uyu mu minisitiri nta wayatindaho kuko ibyo avuga ushobora gusanga ari byo.
Cyakora umutwe w’inyeshyamba wa M23 nawo uratangaza ko witeguye guhangana n’abanze ko bagirana ibiganiro, bakaba bifuza gukemuza ikibazo intambara.
Uwineza Adeline
Rwanda tribune