Perezida Museveni w’igihugu cya Uganda yigabye ko yagabye igitero cya hitanye bamwe mubakuru b’umutwe wa ADF mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yatangaza ga ko igitero cy’indege z’igisirikare cy’igihugu cye, zahitanye bamwe mu bakuru b’uyu mutwe.
Perezida Museveni avuga ko amakuru yegeranyijwe n’inzego z’ubutasi nyuma y’iki gitero yemeza ko abarwanyi bo muri uyu mutwe benshi bakiguyemo.
Ntiyavuze umubare w’abarwanyi b’uyu mutwe ugendera ku mahame akakaye ya Kisiramu bishwe ariko yavuze ko ari benshi kandi harimo n’uwitwa Meddie Nkalubo, ari we wari inyuma y’itegwa ry’ibisasu bya bombe byaturikiye mu mujyi wa Kampala.
Mu kwezi kw’Ukuboza umwaka wa 2021, Uganda yohereje ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Ariko izi nyeshyamba ziracyagaba ibitero ku basivili muri Congo no muri Uganda. (Felbatol)
Ibitero bibiri muri byo biheruka byakozwe mu mwaka wa 2021 hanze y’ikigo cya polisi mu murwa mukuru Kampala no hafi y’ingoro y’inteko ishinga amategeko bihitana abantu 7. Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka abantu 42 biciwe mu ishuli ahitwa Kasese mu burengerazuba bw’igihugu, na bwo bivugwa ko bishwe na ADF
Izi nyeshyamba bivugwa ko zifuza gushyiraho ubutegetsi bushingiye ku mahame ya kiyisilamu muri Uganda. Zatangiye mu myaka ya za 1990 ariko ziza gushegeshwa n’ibitero bikaze zagabweho zihungira mu burengerazuba bw’igihugu no mu mashyamba ya Kongo ari naho zikorera kugeza ubu.
Uyu mutwe wa ADF ntukunze gusohora amatangazo kandi kugeza ubu ntacyo uravuga kubyatangajwe n’ubutegetsi bwa Uganda kuri iki gitero.
UMUTESI Jessica