Ubutegetsi bwa Ali Bongo bwahiritswe n’igisirikare mu kwezi gushize byagize ingaruka ku gihugu cyose cya Gabon, kuko inkunga bahabwaga n’Amerika yabaye ihagaritswe uhereye mu ijoro Ryo ku wa 26 Nzeri uyu mwaka.
Ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ali Bongo ryakozwe n’igisirikare cyo mu gihugu cya Gabon, kuya 30 Kanama 2023 nyuma y’ibyari byavuye mu matora ya perezida bisa nk’amatangazo.
Mu myaka 14 ishize Ali Bongo yari amaze ku butegetsi mu gihugu cya Gabon aherutse guhirikwa n’igisirikare cyo muri Gabon ku butegetsi.
Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ali Bongo, Amerika yatangaje ko inkunga yahaga igihugu cya Gabon ibaye ihagaritswe mu gihe runaka.
Ariko nubwo Amerika yahagaritse inkunga yahaga Gabon biravugwa ko ambasade y’ Amerika itazigera ihagarika ibikorwa byayo mu gihugu cya Gabon.
Niyonkuru Florentine