Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uduce twinshi two muri Teritwari ya Masisi na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyarugur, twongeye kugenzurwa n’inyeshyamba za M23.
Ibi byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku wa gatatu 27 Nzeri, ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Liyetona-koloneli Ndjike Kaiko Guillaume
Ingabo za congo ziramagana umutwe wa M23 bita ko ari uwiterabwoba kandi ko ushyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda baharanira guhungabanya amasezerano y’inzira z’amahoro ya Nairobi na Luanda.
Iryo tangazo rivuga ko kugeza ubu, abaterabwoba bongeye kwigarurira uturere twinshi nyuma y’ijambo rya Félix Tshisekedi mu Muryango w’abibumbye, igihe bari nu nama ya 78 y’Inteko rusange ku isi, ku kwanga ibiganiro bitaziguye n’iterabwoba M23 / RDF.
Utwo duce, M23 yigaruriye turimo imisozi ya Kibarizo, Kabalekasha, Kirumbu Bukombo, Rugogwe, Busumba na Burungu mu gace ka Masisi, umusozi wa Ruhunda i Kibumba mu karere ka Nyiragongo.
Ingabo za Congo nazo zigaragaza ko abo bita abaterabwoba bagerageje, ku wa gatatu, tariki ya 27 Nzeri, kugaba igitero kugira ngo bahagarare ku musozi wa Kanyamahoro i Kibumba, bagera aho bashyira itsinda ry’Abanyakenya bo muri EAC inyuma y’umurongo waryo.
Vuba aha, Guverinoma ya congo yahaye impuruza(ultimatum)inyeshyamba za M23 kubohora uturere twose twa congo twigaruriwe nabo ko nibatatuvamo bazadukurwamo ku ngufu.
Icyo gihe ntarengwa cyarangiye ku ya 24 Nzeri, nta terabwoba batewe na Guverinoma ya Congo, ahubwo, uyu mutwe ukaba waragiriye inama perezida felix Antoine Tshiseked yo gukomeza ibiganiro no kubaha amasezerano yagiranye nabo ko gukomeza ibiganiro na Kinshasa ariyo nzira rukumbi yo kugeza kuri congo amahoro arambye.
Mucunguzi obed