Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki Canisius Munyarugerero, yatangaje ko FARDC Leta ya Congo yanze ko bagirana ibiganiro, igahitamo gucana umuriro , bityo ko bagiye kuwubotesha, kugeza bicujije icyo babikoreye.
Ibi umuvugizi wa M23 yabivuze nyuma y’uko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC ,itangije imirwano kuri uyu mutwe, imirwano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Ukwakira, nyuma y’uko inyeshyamba za Nyatura zigaragaye ziri mu myitozo nk’uko zari zabisabwe ndetse hadaciyemo amasaha 3 bagahita batandiza urugamba.
Uyu muvugizi yagaragaje ko Leta ya Congo itigeze yifuza kubahiriza iby’imyanzuro ya Luanda kuko ibyo M23 yasabwaga byose yo yarabikoze nyamara Leta yo ikaba itarigeze ikora ikintu na Kimwe.
Uyu muvugizi kandi yagarutse ku matangazo akunze gutambutswa n’umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru,aho avuga ko izi nyeshyamba ari umutwe w’iterabwoba w’u Rwanda, nawe asubiza avuga ko nta gihe na kimwe batababeshyera kuko bahereye cyera bababeshyera.
Uyu muvugizi yavuze ibi yunga mu rya mugenzi we Major Will Ngoma, wavuze ko abifuje kuza kubasura bazabakira kandi bakabazimanira.
Yongeye ho ati” bareke baze utazapfa azasara kuko twariteguye”.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune