Ingabo z’uBurundi ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri Kivu y’Amajyepfo zikomeje gusabwa no gushishikarizwa ko zigomba kwinjira mu mirwano yo kurwanya inyeshyamba za M23, aho zikomeje kwegerezwa umupaka w’u Rwanda na Congo ngo zibone uko zinjira neza mu mirwano.
Ibi byatangajwe na bamwe mu baturage baturiye ibice bya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko ziriya Ngabo z’u Burundi zikomeje kwegera Umupaka w’u Rwanda na Congo, aho byemezwa ko aba basirikare bashyizwe muri Teritwarei ya Walungu, mu gace ka Kamanyora gahana imbibi n’u Rwanda.
Ahandi izo ngabo zashyizwe , ni mu gace ka Businga na Ngomo ifite imisozi y’injira mu Rwanda. Na none aya makuru yemejwe kandi n’Ingabo z’u Burundi zashizwe mu gace ka mu Musho, aha akaba ari ku mazi ya Rusizi muri Teritware ya Kabare naho hahana imbibi n’u Rwanda.
Hakaba hari izindi Ngabo z’u Burundi zikomeje kujyanwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw’iki gihugu bwagiranye n’ubwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Kuwa 8 Nzeri 2023 byavuzwe ko izi ngabo ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zahawe umwambaro (Uniform) wa FARDC, uwo zari zisanganwe usubizwa mu kigo cya gisirikare cya Gatumba. Icyari kigambiriwe ntabwo cyahise kimenyekana.
Radio Inzamba Agateka kawe iravuga ko yahawe amakuru n’abasirikare bavuga ko nyuma y’aho aba basirikare bakorera ku masezerano yitwa TAFOC, batayo ya 6 n’iya 7, bahinduriwe umwambaro, boherejwe kurwanya M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umusirikare uri muri batayo yoherejwe muri ubu butumwa yagize ati: “Abarundi bahinduriwe misiyo, bajyanwa i Goma gufasha Leta ya Congo kurwanya M23. Aba mbere bagiye bambaye sivili, aba kabiri bagenda bambaye imyambaro y’igihugu cya Congo.”
Bivugwa ko izi batayo zageze i Goma mu byumweru bibiri bishize. Indi Batayo yagombaga kugera muri uyu mujyi kuwa 30 Nzeri 2023.
Kuva amakuru yo guhindura umwambaro kw’ingabo z’u Burundi yavugwaga, ntacyo ubuvugizi bwacyo buravugana na Leta ubwayo, gusa amarenga y’uko hari ibanga ibihugu byombi byaba bifitanye mu gihe ubwo ingabo zabwo ziri mu butumwa bwa EAC zatangaga agace ka Mushaki zari zarahawe na M23.
Amasezerano ya TAFOC yashyizweho umukono mu mwaka ushize. Ubusanzwe yari amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Epfo.
Izi mpinduka zose zibaye nyuma y’aya masezerano yavuguruwe ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye n’abayobozi bari bamuherekeje i Kinshasa mu murwa Mukuru w’igihugu cya Congo.
Ingabo z’uBurundi ziri muri Congo, mu rwego rwo gufasha FARDC kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.Com