Imyitozo ya gisirikare ikomeje guhabwa urubyiruko rw’imbonerakure ihangayikishije abaturage bavuga ko iyi myitozo ariyo ituma, kenshi aba basore bica abaturage ndetse bakanabasahura ibyabo, mugihe abatuye hafi y’ahari kubera iyi myitozo bavuga ko urusaku rw’imbunda zimaze iminsi ziturika narwo rubateye ubwoba.
Nk’uko bitangazwa n’abaturage bo k’umusozi wa Murambi Muri komini Buganda na Busororo,agace kegereye ahari gukorerwa imyitozo n’Imbonerakure.
Imbonerakure ziri mu myitozo ya gisirikare
Iyi myitozo ya gisirikare iri gukorwa ibategurira kujya guhangana na Red Tabara, imaze igihe irwanya Leta y’u Burundi, ikaba ibarizwa muri Kivu y’amajyepfo , muburasirazuba bwa Congo.
Uru rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruri gukorera iyi myitozo mu kibaya cy’umugezi wa Nyamagana ,iyi myitozo ikomeje gutera abaturage uburakari buvanze n’ubwoba mu baturage bo ku misozi ya Rusororo na Murambi kimwe na komini ya Rugombo na Buganda, mu ntara ya Cibitoke aha ni mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Uburundi.
Uru rubyiruko ruri gutozwa na Batayo ya 112 y’abasirikare barwanira k’ubutaka basanzwe babarizwa mu kigo cya Cibitoke.
Umuhoza Yves
Abazi interahamwe,niko nazo zakoraga,kandi nazo zashyizweho na Leta.Igitangaje nuko abashyizeho Imbonerakure,harimo na presida w’igihugu,bavuga ko ari abarokore.Nyamara bazi neza ko imbonerakure zica abantu.Ibi byerekana ko ntabwo wakora politike kandi ngo ube umukristu nyakuli.Muli politike kenshi haberamo inzangano,ubwicanyi,amatiku,etc…Kandi imana ibitubuza.
Umuhamya wa Yehova ntaho atagera ashakisha amakuru.
Nyamara ukunda politike mwa, ndi wowe sinajya nsoma amakuru arebana na politike.
Nonese iyo usomye ubyumva ute? Hari aho ubogamira ufata isesengura cg ubisoma nk’inkuru ya za ba Napoleon Bonaparte.?