Nzabonimpa Deogratas umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo yagaragaje amakimbirane ashingiye ku butaka, ku mitungo ndetse n’ayo mu miryngo nk’amahwa akomeje gukoma mu nkokora ubumwe n’ubudaheranwa muri aka Karere asaba kwigira ku musaruro w’Ubumwe wigaragaza mu gukumira amacakubiri.
Mu murenge wa Mudende wo mu karere ka Rubavu Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abanyarwanda yagaragaje ko amakimbirane ashingiye ku mpamvu zitandukanye akiri ku isonga mu kubangamira ubumwe bw’abaturage
Asaba abaturage gushyira imbere kwibonamo Ubunyarwanda hagakumirwa icyari cyo cyose cyakongera gucamo abaturage ibice ahubwo bakubakira ku musaruro ushimishije w’Ubumwe bw’Abanyarwanda wigaragaza nyuma y’imyaka igera kuri 30 Igihugu kibohowe.
Bamwe mu baturage bavuga ko muri iki gihe bigoye kubona abakibona mu ndorerwamo y’amoko ahubwo nabo bakemeza ko ibibazo bisigaye ari ibishingiye ku mitungo ariko ko Ubuyobozi bugenda bubikemura umunsi ku munsi.
Umwe mubuturage wari Bizimana Yohani yakomeje avuga ko ‘’Ibibazo by’amoko hano iwacu byaracitse rwose, tugeze kure mu bumwe n’ubwiyunge n’ubwo ibisigaye ari ibibazo bishingiye ku gupfa imitungo nk’amasambu ndetse n’amakimbirane asanzwe mu ngo.’’
Yakomeje ashima gahunda nziza y’Ubuyobozi yo gufasha abaturage kwikemurira ibibazo mu nteko z’abaturage agasaba kuyikomeza kuko ituma ibibazo bitandukanye biba Bihari bikemurwa mu mucyo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB mu 2019, bwagaragaje ko abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
UMUTESI Jessica