Mu kiganiro cyahuje Polisi y’u Rwanda ( RNP) , Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB) n’abanyamakuru, Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukwakira 2023, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko umutekano uhagaze neza usibye ngo ikibazo cy’ibiza .
Minisitiri Gasana yavuze ko ikibazo cy’Ibiza Cyane cyane cyatewe n’imiyaga n’inkuba cyibasiye ibice bitandukanye by’igihugu Aho ngo amazu yasenywe n’ibiza ari 6000 , amatungo 681 , ibyumba by’ amashuri 66 , ibitaro 63 ibi biza ngo byanangije Hegitari z’ubutaka 1490.
Minisitiri Gasana yavuze Kandi ko mu bindi bihungabanya umutekano hari ubujura bw’insinga , inkongi y’umuriro n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butekewe. Ati:” impamvu ahanini zitera ibi byaha ni ugukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi n’amakimbirane mu miryango”.
Ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda , Minisitiri Gasana avuga ko muri rusange impanuka nyinshi zakorewe abanyamaguru hagakurikiraho abamotari n’abatwara amagare, Ati:” Intara y’uburasirasuba niyo iza ku mwanya wa mbere Aho ifite 29% hagakurikiraho umujyi wa Kigali, Intara y’uburengerazuba, Amajyaruguru. Intara itarabayemwo impanuka nyinshi ni Intara y’amajyaruguru.
Mu biteza impanuka harimwo moto ziri ku kigero cya 25% , amagare 15% , amakamyo mato 13 n’amakamyo manini ari ku kigero cya 10%. Ibitera izi mpanuka ni Ugutwara nabi ibinyabiziga biri ku kigero cya 28% , gutwara ibinyabiziga mu buryo butari bwo n’ubusinzi buri ku kigero cya 3%”.
Minisitiri Gasana asoza avuga ko icyo bashyize imbere ari ugukomeza kwigisha abaturage binyuze muri Gahunda ya Gerayo amahoro.
Nkundiye Eric Bertrand