Ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku turere(Kiga-nduga) mu mutwe wa FDLR, cyongeye kubyutsa umutwe no gufata indi ntera , aho muri iki gihe abarwanyi b’uyu mutwe bazwi nk’Abanyenduga bakomeje kwicwa Umusubirizo n’abayobozi bakuru ba FDLR ,biganjemo abakomoka mu majyaruguru y’u Rwanda bakunze kwiyita Abakiga mu mutwe wa FDLR.
Kuwa 1 Kanama 2022 ahagana satatu za mugitondo, Col Vumiliya wari umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano mu birindiro bya FDLR/ Foca biri ahitwa I Paris muri pariki ya Virunga ,yaguye mu bitaro bya Goma azize amarozi.
Intandaro y’irogwa rya Col Vumilia ,rituruka ku kagambane yakorewe na Gen Ntawunguka Pacifique Omega umugaba mukuru wa FDLR/Foca afatanyije na Maj Bizabishaka umwambari wa Gen Omega ushinjwe kumukiza abamurwanya.
Mubyo Col Vumiliya yashinjwaga, harimo kuba yari atangiye kwifatanya n’abarwanyi ba FDLR bavuka mu gice cya Nduga,kandi Abanyenduga muri FDLR bafatwa nk’Abatutsi babinjiriye.
Mw’ijoro ryo kuwa 28 Kanama 2022 ,Ajida Bihira wari umuyobozi wa Kompanyi ya gisirikare ishinzwe kurinda ibitaro bya FDLR bikorera ahitwa Gihombo muri Teritwari ya Rutshuru , yakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa FDLR nawe bamushinja gukorana nabo bita “Abanyenduga maze yicwa akaswe umutwe.
Mubo Ajida Bihira yashinjwaga gukorana nabo ni abo muri FDLR bakunze kwita “Abanyenduga b’abagambanyi “harimo Gen Hakizimana Antoine Jeva wa FLN n’abandi basirikare bakuru bo muri FDLR bavuka mu majyepfo y’u Rwanda batajya bizwerwa na gato n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR.
hari abandi basirikare bicanywe na Ajida Bihira, bashinjwa ibyaha nk’ibyo, ariko bo bahabwa amarozi kuko, abayobozi ba FDLR basanze baramutse bishwe mu buryo bumwe nk’ubwa Ajida Bihira ,byateza umwuka mubi bigatuma bagenzi babo bakomoka mu majyepfo bigumura.
Muri abo bishwe ,harimo, Lt.Viguli wari Komanda wa Poroto kwa Major Togole, na Lt.Brave wari ukuriye ingabo zishinzwe kurinda umutekano wa Gen.Nzabanita Lucien uzwi nka Karume, abo ba ofisiye bombi bakaba barapfiriye umunsi umwe bishwe n’ amarozi nyuma yo kujya kwa muganga bakabura indwara.
Kuwa 5 Nzeri 2022Col. Rwabarinda Joseph uzwi ku mazina ya Murume wari ashinzwe itumunaho mu mutwe wa FDLR-FOCA nawe yapfuye azize amarozi.
Amakuru dukesha isoko yacu iri muri Tongo , Teritwari ya Rutshuru yemeje ko Col.Murume , yarogewe mu nzoga y’urwagwa abakongomani bita gasigisi yari yanyoye mu kabari kari ahitwa Kawunga ,ku mugore bivugwa ko ari inshoreke ya Maj.Bizabishaka umukozi w’ibiro bishinzwe iperereza muri FDLR.
Nyuma yo gusoma kuri iyo nzoga,Col.Murume yatangiye kuruka no gucisha hasi kugeza ubwo ashiriyemo umwuka.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari ahitwa Kirama batanze amakuru bemeza ko, Col Murume yari amaze iminsi afitanye ibibazo na Gen Ntawunguka Pacific Omega, ndetse ko yari yaramaze gutakarizwa ikizere nyuma yo kumenya ko avuka mu cyahoze ari Kigali-Ngali kandi abitwa abanyendunga bafatwa nk’abagambanyi muri FDLR.
Ababasirikare bose n’Abandi tutabashije kurondora bishwe mu gihe kitarene amezi atanu gusa bose bazira ko ari abanyenduga abandi bagashijwa gukorana nabo.
Twibutse ko ubwo FDLR yacikagamo ibice hakavuka CNRD/FLN , byari byaturutse ku kibazo cya Kiga-Nduga, aho abakomoka mu majyepfo barangajwe Imbere na Col Wilson Irategeka bashinjaga abaturutse mu Majyaruguru bari bayobowe na Gen Mudacumura na Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri kwikubira imyanya ikomeye no gutoteza abarwanyi baturuka mu majyepho.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.Com