Abarwanyi ba Wazalendo bagera ku bihumbi 8000 n’ingabo za Leta FARDC bagose agace ka Kibarizo mu gihe abarwanyi ba M23 bari kugasohokamo gahoro gahoro.
Ibisasu bya muzinga bikomeje gusukwa mu gace ka Kibarizo kagenzurwaga n’inyeshyamba za M23 ,mu gihe aba Mai Mai benshi barikwerekeza muri ako gace barangajwe imbere na Gen.Karayire wa APCLS arikumwe na Lt.Col Giyome wa FDLR ,isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iri muri ako gace ivuga ko kuva m’urukerera ako gace kibasiwe n’ama bombe ari gusukwa na twa tudege tutagira ba pilote bita drones.
Umwe mu barwanyi ba M23 wo ku rwego rwa Ofisiye yabwiye ikinyamakuru Rutchuru actualites ko umutwe wa M23 wirinze gukaza umutsi kuri abo barwanyi ba Wazalendo bitewe n’ubwinshi bwabo dore ko hari harimo n’abasivili bitwaje amahiri, uyu murwanyi kandi avuga ko utudege tutagira abapilote tutaboroheye, aho muri iki gitondo twabasukagaho urubura rw’amabombe.
Ifatwa rya Kibarizo rije risanga utundi duce turimo Ntaringi,Rujebeshi,Burungu, Nturo n’ahandi.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune