Abaturage bo mu murenge wa Kanama bishimiye ikiraro biyubakiye kubwo kwishakaho ibisubizo ni ibyishimo bari bafite ku mugoroba wo kuya 5 Ukwakira.
Nyuma yo kwishakaho ibisubizo bakiyubakira ikiraro cyabatwaye asaga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, ni abaturage bo mu tugari twa Karamba na Nkomane ni mu murenge wa Kanama bifatanyirije hamwe bubaka ikiraro ni nyuma yuko basabaga ubuyobozi kukibubakira ntibabyiteho.
Ni ikiraro cy’ubatse mu mbaho,kigari nkuko bigaragara ku mafoto, aho bivugwa ko cyabatwaye amafaranga Atari make kuri bo,ariko bakemera bakabikora kuko cyari ikiraro gikenewe.
Ku mugoroba w’ejo wari uwibyishimo , aho bari bari biyakura,bishimira ibyo bagezeho nk’intego bari barihaye bakaba bayigezeho.
Komite nyobozi y’umurenge wa Kanama, bashimiye cyane abaturage bishize hamwe bakagera ku ntego bari biyemeje, banabasaba gukomeza ubufatanye bagize , babereka ko ubufatanye Ari kimwe mu nkingi ibakomeza Kandi ituma bagera kubyo bifuza.
Niyonkuru Florentine