Abarwanyi benshi bo muri Wazalendo harimo Col.Theo wa PARECO bakomerekeye mu Nturo na Kicwa M23 imaze kuhigarurira.
Mu gihe ahamaze iminsi amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga ,aho abarwanyi ba Wazalendo bagiye berekana ko aribo bagenzura agace ka Nturo na Kilorirwe ho muri Teritwari ya Masisi ,kuri aya masaha ibintu biragenda bihinduka ,aho abarwanyi benshi ba M23 bakomeje kwisuka mu gace ka Nturo.
Kubura ibiribwa,amazi n’imiti byateye Wazalendo guhuzagurika ku rugamba
Umwe mu basilikare ba FARDC ubarizwa muri Brigade ya 2022 Rgm utashatse uko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune, ko ku mabwiriza ya Col.Tokolonga wa FARDC aba Wazalendo bahawe amabwiriza yo gusubira inyuma,kubera inkomere n’abapfuye benshi barasiwe mu mirwano yabahanganishije na M23 ahitwa Nturo na Ntaringi .
umubare wazamutse ikindi cyagoye abo barwnyi n’ukubona ibiribwa n’amazi bibatunga ku rugamba ,uyu musilikare yemeje ko uwitwa Col.Theo ushinzwe operasiyo muri PARECO igice kiyobowe na Gen.Mahoro yarasiwe muri iyo mirwano.
Ubwo twandikaga iyi nkuru muri iri joro bamwe muri Wazalendo bakomeje guhungira ahitwa Sake,bikaba bivugwa ko bategereje ubufasha bw’ingabo za Leta na bandi ba Mai mai buwitwa Machano,abasesenguzi mu by’intambara bavuga ko guhuza abarwanyi,ingabo za Leta,Abacancuro n’imitwe byagoye abakomanda b’ingabo za Leta cyane ko bose badafite intego n’imitekerereze ihuye.
Mwizerwa Ally