Nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba wa M23 ufashe umujyi wa Kitshanga, bakirukanamo ingabo za Leta ya Congo, iz’u Burundi ndetse na Wazalendo, uyu mutwe watangaje ko watabaye inzirakarengane zicwaga na Wazalendo, ingabo za Leta ya Congo n’iz’u Burundi zari muri aka gace zireberera.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi mu kuru w’uyu mutwe Bertrand Bisimwa mu butumwa bwe bugufi bwacishijwe k’urukuta rwe rwa X ,aho yatangaje ko bamaze guhagarika ubwicanyi bw’indengakamere, bwakorerwaga abaturage, Abasirikare b’u Burundi barebera ndetse n’ingabo za Leta ya Congo, bose barebera, mu gihe inzira karengane zari zibasiwe na Wazalendo iri ku bica.
Uyu mutwe w’inyeshyamba ufashe Kitshanga nyuma yo kwisubiza ibice byose ingabo za Leta ya Congo FARDC hamwe n’abo bafatanije urugamba, bari bigaruriye.
Uyu mutwe wafashe ibice byose byegereye umuhanda byari byafashwe n’ingabo za Leta ya Congo hamwe na Wazalendo, ibice birimo Budurira,Kabati, Ferme kwa Kabila, Kumwumba,Nturo,Peti, Rujebeshi, Kabaragasha.Nyakabingo, Burungu ndetse na Kitshanga.
Izi nyeshyamba kandi zikaba zikomeje guhangana n’ingabo za Leta ndetse ngo zifite gahunda yo kuzisubiza inyuma mu bice byose zirimo.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com