Mu mashusho akomeje gukwirakwizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga , agaragaza umupolisi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wasinze atagishobora kugenda akomeje kubica bigacika.
Uyu umupolisi ugaragara muri aya mashusho aba yambaye impuzankano ya Polisi , agenda ahirima kubera inzoga nyinshi bigaragara ko yanyweye.
Uyu mupolisi agaragara kandi ashagawe n’abaturage benshi, harimo n’umuturage umuzanira ingofero y’akazi aba yambaye gusa yagwa ikaza gutakara.
Abenshi mu bakoresha Twitter basa n’abatebya bakomeje kugaruka ku magambo yatangajwe n’umuvugizi w’Igisirikare cya FARDC Gen Leon Richard Kasongo avuga ko FARDC ari igisirikare cya 8 mu bikomeye muri Afurika.
Gusindira mu kazi si ibishya mu bashinzwe umutekano ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko no mu mwaka ushize 2021, Abasirikare bakuru 2, ufite ipeti rya Majoro n’ufite ipeti rya Colonel barwaniye ku kibuga cy’Indege cya Goma, bakaza gukizwa n’abasivili.
Aba basirikare bose, urukiko rwa gisirikare rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru rwahise rubakatira gufungwa burundu bazira gusebya no gusuzuguza inshingano za gisirikare bari bafite.
Reba Video Zisekeje z’abashinzwe umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
19ème Video.
Un policier de la 8ème armée la plus puissante d'Afrique sous les effets de l'alcool. pic.twitter.com/cRXd0oQq73
— Goma24 (@goma24news) September 6, 2022
Izi nzoga banywa ngo zingerwa mu Rwanda zikagemurwa na M23 hahahhaahhahahahahahhahahahahhaha