Impunzi zikomeje kuba nyinshi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma yuko imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23.
Imiryango mpuzamahanga hamwe n’abatavuga rumwe na Leta bakomeje gusaba amahanga gutabara inzirakarengane ziri gupfa muri iki gihugu, nyuma y’amashusho yagaragaye abagize Wazalendo bavuga ko bari guhiga Abatutsi bose bababereye mu gihugu.
Abaturage babarirwa mu bihumbi bamaze kuva mu byabo ,ndetse benshi mu duce twa Tongo na Kitchanga bakomeje kuva mu byabo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bahunga imirwano.
Ishami rya Loni rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) rivuga ko kuva mu ntangiriro z’uku kwezi abantu barenga 51000 bamaze guhunga ingo zabo kubera iyi mirwano muri Masisi gusa ko uburyo bwo kugera ku bakeneye ubutabazi bigoye cyane.
OCHA ikomeza ivuga ko kubera kwirunda hamwe kw’abahunze benshi I Mweso na Kitchanga hari ibyago byinshi byo kwandura icyorezo cya cholera n ‘izindi ndwara zituruka ku isuku nkeya.
Ikigo cyigenga Strategic Intelligence Service gisesengura ibijyanye n’umutekano muri Africa kivuga ko imirwano irimo kuba muri Rutshuru na Masisi itanga ishusho yuko ibintu bishobora kumera nabi cyane kurusha uko bimeze ubu.
Imiryango ifasha ivuga ko hitezwe guhunga kurushaho kw’abandi baturage ,kugeza ubu abaturage miliyono 2,4 ni impunzi z’imbere mu gihugu mu ntara ya Kivu ya ruguru harimo hafi 950000 bo muri teritwari ya Rutshuruy,Masisi na Nyiragongo .
Itangazo ry’inama y’I Addis Abeba y’abagaba b’ingabo zo mu karere yanzuye ko umutekano muke muri R.D congo urimo guterwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no guhonyora uburenganzira bwa muntu bikorwa na M23 ,n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo fdrl na ADF.
Mucunguzi obed