Mu gihugu cya Afghanistan, birakekwa ko abarenga 1000 bishwe n’umutingito ukomeye wibasiye Akarere k’Uburengerazuba bw’ Icyo gihugu. Inzego zishinzwe ubutabazi ziri kurwana no gutabara abagwiriwe n’inzu nyuma y’uwo mutingito udasanzwe.
Uwo mutingito wa ‘magnitude’ 6,3 wasenye Intara ya Herat ku wa Gatandatu. uretse kandi iyo ntara wanasenye ibikorwa by’itumanaho, imihanda myinshi ubu irafunze, k’uburyo abakozi bashinzwe ubutabazi bari kugorwa no kugera muri ibyo bice.
Uretse abo bapfuye kandi hari n’abandi babarirwa mu magana bakomeretse. Umuryango w’Abibumbye n’izindi nzego zatangiye kugoboka abaturage bagwiriyemo abari batuye mu nzu zubakishije ibikoresho bidakomeye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa ryatangaje ko nibura inzu 465 zasenyutse ku buryo ba nyirazo bamaze kabiri barara ku gasozi.
Inkuru ya BBC ivuga ko imibare nyayo y’abapfuye igikusanywa ariko urwego rwa Loni rushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi muri Afghanistan rwatangaje ko barenga 1000 naho abandi 500 bakaba bagishakishwa.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, Guverinoma y’Abatalibani yatangaje ko abagera ku 2000 bapfuye cyangwa bagakomereka.
Ibitaro byagowe no kwita ku bakomeretse bitewe n’uko iki gihugu nta bikorwaremezo by’ubuvuzi biri ku rwego rufatika gifite.
Uwineza Adeline