Byibuze abasilikare 18 ba FARDC n’inyeshyamba za RUD URUNANA zarasiwe mu mirwano yabahanganishije na M23 mu gihe inkomere zirikujyanwa n’amakamyo mu bitaro bya Nyamirima.
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Nyabanira, muri Gurupoma ya binza ,Teritwari ya Rutchuru ivuga ko ejo ku cyumweru, wabaye umunsi w’itsibaniro mu gace ka Kawunga,Kinyandonyi na Ngwenda mu mirwano yari ishamiranyije ,inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC ziri kumwe n’abarwanyi ba RUD URUNANA,MPA,PDM,FPP na Mai mai Kadima,intandaro y’iyi mirwano n’ibitero ingabo za Leta zatangije bigamije kwigarurira umujyi wa Kiwanja n’inkengero zawo.
Umwe mu barwanyi bakomeye bo mu nyeshyamba za MPA babwiye Rwandatribune ko imirwano yatangiye mu rukerera irangira k’umugoroba w’iki cyumweru,uyu Murwanyi wo kurwego rwa Ofisiye kandi avuga ko ,ku ruhande rwa FARDC batakaje abasilikare 18 babarizwa muri Batayo izwi nka Anakonda,mu gihe abarwanyi ba RUD URUNANA bari bayobowe na Col.Jango batakaje abantu 8 inkomere nyinshi za Wazalendo na FARDC zikaba zajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Nyamirima.
Undi mutangabuhamya utuye mu gace ka Giseguru avuga ko intego ya FARDC yo kwisubiza ako gace itagezweho, kuko ubufasha cyangwa(Musada)bwagombaga gutangwa n’ingabo za Leta zagombaga guturuka mu gace ka Beni, buhagereye igihe kuko habaye intambamyi y’imvura ntibyorohera abasilikare ba Leta gukoresha inzira y’amazi.
Ubwo twandikaga iyi nkuru bivugwa ko intambara yari yimukiye mu gace ka Murimbi na Bambo aho FARDC na FDLR biri mu rugamba ,rwo kwisubiza uduce twa Tongo,Parisi na Kazaroho uduce twahoze tugenzurwa na FDLR.
Mwizerwa Ally