Abarwanyi babarizwa mu mitwe ya Wazalendo na FARDC batakarije abarwanyi benshi mu gace ka Murimbi na Kisangani .
Umwe mu baturage ba Murimbi batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere taliki 09 Ukwakira 2023,ingabo za Leta FARDC zatangije ibitero bikomeye mu gace ka Murimbi,Kisangani na Tongo bigamije kwigarurira ako gace kamaze amezi umunani .
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze zikorera mu gace ka Kisangani yabwiye Rwandatribune ko ingabo za Leta zateye muri ako gace ,kuva ejo zibanje kuhasuka ibisasu biremereye byaraswaga n’imbunda yo mu bwoko bwa YANA.
Uyu mutangabuhamya avuga ko kuva saa saba z’aya manywa intambara yagiye icogora aho ingabo za Leta zatangiye gukwira imishwaro ,ndetse hakaba hari imirambo myinshi y’abasilikare ba FARDC benshi baguye muri urwo rugamba ,ubwo twandikaga iyi nkuru abaturage ba Tongo bakaba bari mu gikorwa cyo gushingura imirambo.
Col Gakufe wari ushinzwe ibikorwa by’imirwano muri Nturo na Kilorerwe bavuga ko yiciwe mu mirwano
Hashize iminsi ingabo za Leta FARDC zitangije ibitero byo kwigaranzura umutwe wa M23, zikinze izina rya Wazalendo mu rwego rwo kwirinda igitutu mpuzamahanga,izi ngabo kandi zikaba zikomeje gufatanya n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai Nyatura.
Mwizerwa Ally