Ihuriro ry’umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda RNC ibyaryo imbwa zikomeje kubirwaniramo, kuko kugeza ubu iri huriro rikomeje gucikamo ibice nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’iri huriro rivuga ko hari abayoboke baryo bari n’abayobozi bahagaritswe.
Itangazo ryasohowe n’iri huriro ryagiraga riti “ Biro ya Komite Nshingwabikorwa y’lhuriro Nyarwanda-RNC, ishingiye kuri sitati y’lhuriro, cyane cyane mu ngingo ya 21.5 (c), (d), (e), (f) na (g), n’iya 14 (b), (c), (d), na (g) iramenyesha abayoboke bose b’Ihuriro n’abo Ihuriro rikorana nabo ko kuva kuri iyi tariki ya 9 Ukwakira 2023, abayoboke n’abayobozi bakurikira bahagaritswe by’agateganyo mw’Ihuriro kubera amakosa akomeye yo kwigomeka kubyemezo bya Biro politiki y’Ihuriro:
- Bwana Frank Ntwari, umuyoboke w’Ihuriro mu ntara y’Afurika y’Epfo akaba n’umukuru w’ Itsinda ry’ urubyiruko.
- Dr Jeneffer Rwamugira, umuyoboke w’Ihuriro mu ntara y’Afurika y’Epfo akaba n’umuhuzabikorwa w’agateganyo w’iyo ntara.
- Bwana Laurent Semanza, umuyoboke mu ntara y’u Bufaransa akaba n’ umuhuzabikorwa wayo.
- Bwana Robert Mukombozi, umuyoboke mu ntara ya Australia akaba n’umuhuzabikorwa wayo.
- Bwana Jean Pierre Mushimiye, umuyoboke mu ntara y’u Bwongereza akaba n’umuhuzabikorwa wayo.
- Bwana Faustin Rukundo, umuyoboke wo mu ntara y’u Bwongereza.
Biro ya Komite Nshingwabikorwa y’ihuriro iramenyesha kandi abantu bose ko, guhera kuri iyi tariki ya 9 Ukwakira 2023, ibikorwa byose abavuzwe haruguru bakora byababarwaho kugiti cyabo bwite, bitaba ari ibikorwa by ‘lhuriro.
Ibi bibaye mu gihe iri huriro rimaze gucikamo inshuro zirenze imwe dore ko n’uwari umunyamabanga mukuru Jean Paul Turayishimiye hamwe na Lea Karegeya ndetse na Tabita Gwiza bahita bashing Radiyo batangiragaho ibiganiro.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune