Mu Kanama k’umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe uburenganzira bwa Muntu Ambassaderi w’u Rwanda mu Busuwisi Rwakazina Marie Chantal wari uruhagarariye muri iyo nama, yatangaje ko iki gihugu gishishikariza abanye Congo kwica bagenzi babo, ndetse kigashishikariza abantu kubiba imvugo z’u Rwango.
Iyi nama yateraniye i Geneve kuri uyu wa 09 Ukwakira 2023, bigira hamwe ikibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo.
Rwakazina yakomeje agira ati: “Imvugo z’urwango no gukangurira abenegihugu biri muri Congo kandi bikozwe n’abayobozi, gushishikariza abaturage gukora urugomo bishingiye ku bwoko bw’Abavuga ururimi rw’ Ikinyarwanda biracyakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kandi bigakorwa cyane n’abayobozi bo muri Congo Kinshasa.”
Yongeyeho ko Leta ya Congo n’igisirikare cyayo bongereye ubufatanye, batanga imbunda kuri Wazalendo, ibintu byaremye uruziga rushya rw’urugomo rurimo urushingiye ku moko n’ibitero byo kwihorera. Leta kandi yinjije imitwe ikomoka mu gihugu, FDLR n’abacanshuro, byazamuye byihuse urugomo mu burasirazuba bwa Congo
Yasoje avuga ko Leta ya Congo byari bikwiye ko yubahiriza imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere, igahagarika gukorana no guha ubufasha iyi mitwe ya Wazalendo, kuberako iri kwangiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com
Mu nama zose zigenda zibaho nihataba guhuza ku kibazo nyamukuru ntabwo Congo izagira amahoro kandi mbona bishobora kuzanafata akarere kose.
Imana ibane n’abakongomani muri rusange….