Uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yasabye impande zihanganye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko bahagarika imirwano bakayoboka inzira y’ibiganiro kandi bakemerera abashinzwe ubutabazi kwinjira mu bice biri kubera mo imirwano.
Ibi Uhuru Kenyata wagenywe nk’umuhuza mu bibazo by’umutekano mu ke uri muri repuburika ya Demokarasi ya congo yabitangaje mu itangazo yasohoye, yamagana uwo ari we wese uri muri iriya ntambara ibera mu burasirazuba bwa congo.
Uyu muyobozi yaboneyeho no gusaba impande zose zihanganye guhagarika imirwano bakayoboka inzira y’amahoro ya EAC nkuko byemerejwe i Nairobi muri Kenya ndetse na Luanda muri Angola .
Uyu muhuza asoye iri tangazo mu gihe buri ruhande muzihanganye rushinja urundi kuba arirwo rubangamiye ihagarikwa ry’imirwano nkuko byejwe mu masezerano atandukanye hagati y’inyeshyamba za M23 na guverinoma ya congo.
Mucunguzi obed