Mu itangazo ryasowe kuri uyu wa kabiri kuwa 10 ukwakira 2023 n’umutwe wa M23 rigasinywa ho n’umuvugizi wawo Lawrence kanyuka, rivuga ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho kinyamwuga no kurinda abaturage babasivile n’ibyabo.
Iri tangazo umutwe wa M23 wasohoye riremeza ko FARDC yagiye muri Kitchanga gufasha abasirikare baturutse m’u Burundi (FNDB) ko ari ukurenga mu buryo bukabije kubyemezo by’abakuru b’ibihugu bagize afurika y’iburasirazuba byafatiwe mu nama ya 20 yabereye i Bujumbura kuya 04 Gashyantare 2023.
Muri iri tangazo umutwe wa M23 ukomeza kwamagana iraswa ry’ibisasu rikorwa na FARDC mu duce dutuwe cyane n’abaturage ,ubwicanyi no gutwika imidugudu ibyo bikaba biterwa n’ingengabitekerezo ya jenoside kandi bikaba bigira ingaruka kubaturage babasivire mu guta ibyabo.
Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko ufata umuryango mpuzamahanga nk’umuhamya kubikorwa bya guverinoma ya Kinshasa bibangamira ingamba zafashwe n’akarere kandi igasaba ko guverinoma ya kinshasa ikwiye kwirengera ibyaha byibasiye inyoko muntu biri gukorwa.
Twabibutsa ko kandi umutwewa M23 usohoye iri tangazo mu gihe umuhuza mu bibazo by’umutekano m’uburasirazuba bwa congo yasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi buri gukorerwa muru ako gace ikindi kandi ni uko imidugugu yatwitswe ari imidugudu ituwe n’abaturage b’abacongomani babarizwa mu bwoko bw’abatutsi.
Niyonkuru florentine&Mucunguzi Obed