Mu mirwano imaze iminsi ine ishyamiranije umutwe wa Hamas wo mu ntara ya Gaza n’igihugu cya Israel, imbaga itabarika ikomeje kuhatikirira, ndetse kugeza ubu iby’iyi ntambara bikaba bikomeje gufata indi ntera.
Israel yarunze abasirikare ibihumbi n’ibihumbi ku mupaka w’igihugu cyabo na Gaza, mu rwego rwo kwitegura urugamba mu ntambara bahanganyemo n’uyu mutwe wa Hamas.
Iyi mirwano iri kumara iminsi igera kuri ine imaze guhitana abarenga 1200 muri Israel honyine ibintu bivugwa ko no muri Gaza haba hamaze kugwa abagera kuri 950 kandi aba bose abenshi bakaba ari abasivile.
Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi ine umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba wa Hamas ukomoka mu ntara ya Gaza ugabye igitero simusiga muri Israel, bigatuma intambara yongera gufata indi ntera.
Intara ya Gaza ni intara ikomeje guteza ibibazo hagati ya Israel na Palestina dore ko buri gihugu gishinja ikindi gushaka gutwara ubutaka bw’ikindi.
Aha ariko Israel ishinjwa kwigarurira ubutaka bwa Palestina bityo kutumvikana no guhora bashotorana bigahoraho bene ako kageni.
Minisitiri w’umutekano wa Israel Yoav Gallant, yatangaje ko yakuye inzitizi zose ku ngabo ze, kandi yemeza ko Gaza bagiye kuyihindura umuyonga ku buryo bizajya bivugwa mu mateka uko ibinyejana bizajya bisimburana.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune