Ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba yiyise Wazalendo, igizwe na APCLS, Nyatura, FDLR yibumbiye muri Wazalendo bahaye Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ( EAC ) amasaha 48h yo kuba bavuye k’ubutaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bitaba ibyo bakahabakura ku mbaraga z’urusasu.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa APCLS, Hertier Ndagendange mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kivu Morning Post, ikinyamakuru gikorera mu kwaha kwa Leta ya Congo.
Uyu muvugizi yagize ati: “Mu masaha 48, ingabo za EAC nizitava k’ubutaka bwa Congo, turazirasaho nk’uko turasa kuri M23. Zatubwiraga ko zaje kwirukana M23, ibyo zavuze byose ntabwo zabikoze. M23 yagabye ibitero muri Kirumbu, Kahira yica abantu EAC irebera, niyo mpamvu zigomba kugenda mu masaha 48.”
Uyu Muvugizi yavuze ko hadakwiye kubaho ibiganiro bya Leta ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, aho yahamije ko uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda, yongera ho ko n’u Rwanda rutigeze ruganira na FDLR”.
Aya masaha ahawe EAC nyuma y’uko Leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo ejo ku wa 10/10/2023, yatangaje ko ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko zigomba kuva k’ubutaka bw’iki gihugu bitarenze tariki 8/11/ 2023 kuko icyo gihugu kibona nta musaruro ba zibonaho.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune .com