Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka rivuga ko uyu mutwe wamaganye iyica rubozo rikomeje gukorwa n’abacashuro bafatanya na FARDC rikorerwa abaturage b’abasivire mu duce twa Bugamba n’ahandi.
Iri tangazo rivuga ko iyicwa rubozo rikomeje kwiyongera ku baturage b’abasivile hakiyongeraho ko bari guishimutwa ku buryo bukomeye.
Uyu mutwe wa M23 muri iri tangazo uvuga ko kuwa 09 ukwakira 2023 saa tatu z’ijoro guverinoma ya Kinshasa n’abambari bayo bashimuse abantu barindwi mu mudugudu wa Bugomba ho muri gurupoma ya Gisigari bikaba byarateye abaturage babasivile guhunga ubwicanyi kandi abo bashimuswe bakaba bariciwe m’umudugudu wa Budyuku.
Iryo tangazo rikaba ryavuze n’amazina n’imyaka yabo bishwe bose aribo:
Harerimana Bangirahe w’imyaka 75,
Banzibasha jean Pierre w’imyaka 36,
Sebususa Eric w’imyaka 38,
Bagabo Albert w’imyaka 46,
Bapfaheka Rugiracyane w’imyaka 45
na Matemane Dième w’imyaka 19.
Umutwe wa M23 uvuga ko aba bicanyi bahise berekeza muri Kalambi muri gurupoma ya Rugali aho bibye amabutike n’amazu atuwemo n’abaturage ,ukomeza uvuga ko kandi wemeje kumugaragaro ko abacanshuro biyita Wazalendo bibye impuzangano za FARDC kugirango guverinoma ya Kinshasa bashake uburyo bashinja M23 ubwicanyi ariko ko Isi yose ibona ko babeshyerwa kuko iyo Wazalendo irikwica abaturage yifata amavidewo ikayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga .
Iri tangazo rikaba rivuga ko abakora ubu bwicanyi bashyizwe mu ngabo za leta nkuko itegeko no 23/2023 ryo kuwa 22 gicurasi 2023 rigenga ishyirwa mu gisirikare cya FARDC inkeragutabara zose, ikaba iri shingiraho yemeza ko Fdrl,Codeco,Pareco,MaiMai,Wazalendo,Apcls na Wazalendo bafatanya na FARDC.
Uyu mutwe wa M23 wamaganye ubu bwicanyi nyuma yuko umuyobozi wa M23 mu bya politike Bertrand Bisimwa nawe k’urukuta rwe rwa x yari yatangaje ko m’umudugudu wa Bugomba na Kabungu muri locarite ya Rugali ko FARDC n’abambari bayo ko bishe abasivile batandatu b’inzirakarengane baciwe imitwe akaba yarabitangaje kuwa mbere kuwa 09 ukwakira 2023.
Uyu mutwe wa M23 ukaba wakomeje kuvuga ko utazareka kwirwanaho no kurinda abasivile n’ibyabo.
Mucumbitsi Obed