Abanyekongo bari barahungiye muri Uganda kubera ibitero by’umutwe wa M23 warimo ugaba kuri FARDC muri teritwari ya Rutshuru batangiye gusubira mu byabo.
Kuri uyu wa 8 Nzeri 2022 abagera ku 2000 bari barahunze ibitero by’umutwe wa M23 ,byumwihariko mu gace ka Bunagana n’utundi duce twigaruriwe na M23 muri Teritwari ya Rutshuru, nibo basubiye mu byabo bavuye muri Uganda aho bari barahungiye.
Aya ni amahitamo bakoze, nyuma yaho Guverinoma ya Uganda yari yabasabye kujya mu nkambi zagenewe impunzi, aba byanze bagasubira iwabo.
Benshi muri bo bahunze bavuye mu duce M23 yigaruriye, byumwihariko muri Bunagana ,ubu bakaba bahisemo gusubira mu byabo mu bice bikigenzurwa na M23.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Bunagagana, avuga ko n’ubwo uyu munsi hatashye abagera ku 2000 hari n’abandi benshi bari kwitegura gusubira mu byabo mu minsi mike iri imbere, mu gihe hari abandi batinye gutaha bahitamo kujya mu nkambi nk’uko babisabwe na Uganda.
Mu Kiganiro Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mu byagisirikare, aheruka kugirana na Rwandatribune.com, yavuze ko umujyi wa Bunagana, ubu utekanye ndetse ko n’ubwo FARDC yari imaze iminsi irasa muri utwo duce igamije gusenya ibirindiro byabo, M23 yiyemeje kurinda abaturage baherereye mu duce igenzura ku giciro icyaricyo cyose.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com