Repubulika ya Demokarasi ya Congo yitabaje ingeri zinyuranye mu ntambara ihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23,zirimo abacanshuro bakomotse ,mu Burusiya n’ubwo iki gihugu gikunze kubihakana gusa muri iyi ntambara hagaragayemo abantu benshi bakomoka muri Zambiya.
Ibi byagaragaye mu bya ngombwa biri kuva mu mirambo yaguye k’urugamba ku mugoroba wo kuri uyu wa 11Ukwakira, mu ntambara yabereye mu Bwiza abo k’uruhande rwa Leta bakahagwa ari benshi.
Iyi mirambo yatumye benshi mu bo muri Wazalendo bahahamuka ndetse bamwe batangira no gukura mo akabo karenge ndetse bikaba binavugwa ko abenshi bisubiriye imuhira iwabo.
Ibi bibaye nyuma y’intambara itoroshye yabaye ku munsi w’ejo mu gace ka Bwiza ikagwamo abasirikare batabarika bo muri Wazalendo.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune