Umutwe w’inyeshyamba wa M23 biravugwa ko wamaze kwisubiza ibice bitandukanye byo muri Gurupoma ya Nyamitaba muri Teretwari ya Masisi, ibi bice birimo Kicwa na Kirorirwe nyuma y’imirwano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukwakira
Amakuru aturuka ku isoko ya Rwanda Tribune iri muri Masisi itangaza ariko atizewe neza avuga ko ingabo za Leta hamwe na Wazalendo bavuye muri ibi bice shishi itabona ndetse benshi muri bo bakahasiga ubuzima
Nk’uko iyi soko ikomeza ibitangaza ngo kuva mu gitondo cyo kuri uyuwa 12 Ukwakira FARDC ikaba yaramutse yohereza ibisasu bikomeye mu duce twafashwe n’izi nyeshyamba.
Iyi mirwano kandi biravugwa ko yasize Abasirikare ba Gen Kigingi uyobora PARECO FF ibamo Sendugu Museveni bapfuye ari benshi ndetse harimo n’abacitse amaguru kugeza ubu bamwe kaba bari kuvurirwa I Gatoyi, ndetse bikaba bivugwa ko hapfuye n’abandi 160 bari k’uruhande rwa FARDC.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com
Ariko se umuntu aravuga kgo arimo kuvurirwa igatoyi akongera ngo biravugwa ko yapfanye nabandi 160 ariho yapfuye? ndebera nawe iyi nkuru
iyi mirwano yasize uwitwa Gen Kigingi wo muri Nyatura arashwe amaguru kugeza ubu akaba ari kuvurirwa I Gatoyi, ndetse bikaba bivugwa ko yapfanye n’abandi 160 bari k’uruhande rwa FARDC
Courage M23 kd ntimusige inyuma abo bagambanyi ba barundi