Ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro yibumbiye mu cyo bise Wazalendo, yongeye kugaba igitero mu birindiro by’inyeshyamba za M23 biri mu gace ka Bwiza muri Teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023.
imirwano irimo guhuza umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya Congo ndetse ko n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri muri iyo mirwano, aho byavuzwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu aba basirikare ba FARDC aribo batangiye batera i Bibomba ba byerekeza mu birindiro bya M23 mu Bwiza, nk’uko Isoko rwandatribune iri muri ako gace yabitubwiye.
Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe kuri uyu wa Kane n’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hari agahenge k’amahoro. Gusa urugamba hagati y’impande zihanganye zari zimaze iminsi zisakirana kuva kuri uyu wa Gatanu w’i Cyumweru gishize.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, nta byinshi biratangazwa kuri iyi mirwano y’uyu mugoroba w’iri joro ryakeye, haba ku ruhande ry’inyeshyamba za M23 cyangwa haba ku ruhande rwa Wazalendo.
Uwineza Adeline
Rwandatribune .com