Mu kiganiro yagejeje kubari bitabiriye Kongere (Congres) y’Abari n’abategarugori bo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR of Rwanda) Dr Frank Habineza yasabye abari bari muri iyi Kongere ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no kuzahura umuryango. Yabasabye guhinga bakihaza hanyuma bagasagurira amasoko.
Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku kibazo cy’izamuka ry’ibiribwa kiri ku isoko, ndetse ibi abaturage bakaba aribyo baheraho iyo babajijwe impamvu ikibazo cy’imirire mibi gikomeje kugenda cyiyongera, bagatangaza ko ibiribwa bisigaye bihenze.
Uyu muyobozi w’iri shyaka yasabye abaturage kugerageza kwita k’umurimo, bakihaza mu biribwa bakabona gusagurira amasoko.
Ibi yabivuze mu gihe izamuka ry’ibiciro ku isoko rikomeje gufata indi ntera ndetse bimwe mu biribwa bikaba bibonwa n’umugabo bigasiba undi.
Abari aho bishimiye inama bahawe ndetse bemeza ko bagiye kuzishyira mu bikorwa nk’uko kera byahoze, kuko uyu munsi buri wese ahinga areba isoko aho kureba umuryango.
Ibi kandi byakuruye ikibazo mu muryango kuko kuzigama iby’umuryango ukenera kensi byari bitagikorwa bityo rwakubita ugasanga buri wese yerekeje iy’isoko kandi iyo buri wese arangamiye isoko ibiciro birushaho kuzamuka.
Iyi Kongere yaberaga mu karerer ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba yasojwe umukuru w’ishyaka yijeje abaturage ko nawe ari kumwe nabo mu gushakira umuti ikibazo nk’iki cyugarije Abanyarwanda.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune