Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba bavuze ko abantu batazwi bateze igico ingabo z’uyu muryango wa EACRF zikomoka mu gihugu cya Uganda, zari ziri mu muhanda Kiwanja Bunagana, cyakora haratungwa agatoki FARDC na Wazalendo.
Izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho zajezije kugarura amahoro muri aka karere, kadasibamo intambara hagati ya Leta n’inyeshyamba za M23.
Icyakora ibi bikozwe mu gihe izi nyeshyamba zari zimaze iminsi mike zitangaje ko zihaye ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba amasaha 24 baba batarabavira mu gihugu bagatangira kubamenaho urufaya rw’Amasasu.
Ni igitero cyagabwe kuri uyu wa mbere ndetse mu iperereza ryakozwe hakaba haratangajwe ko iki gikorwa cyakozwe n’inyeshyamba za Wazalendo zikorana n’ingabo za Leta FARDC.
Nyuma y’iki gikorwa kigayitse ku mbuga nkoranya mbaga hasotse amakuru atandukanye yo gushimira inyeshyamba za Wazalendo ngo ku gikorwa cyiza bakoze.
Nyuma y’iki gitero umutwe wa M23 nawo wamaganiye kure iki gitero nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’uyu mutwe mu ishami rya Politiki, Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko bamaganye bivuye inyuma kiriya gitero “cyagabwe ku modoka za EACRF i Rukoro, bikozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba za Wazalendo na FDNB(Ingabo z’u Burundi).”
Icyakora kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru hari hataramenyekana umubare w’abakomerekeye cyangwa abaguye muri iki gitero.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune