Umuvugizi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO) Major Hassan Kheira yavuze ko bongereye ingabo muri Kitshanga kugirango barusheho gucungira umutekano abasivire bakomeje gukurwa mu byabo n’intambara, iri kubera muri Kivu y’amajyaruguru.
Uyu muvugizi wa Monusco yavuze ko guhera igihe imirwano yuburaga hagati ya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro abagore n’abana bagera kubihumbi makumyabiri bahungiye hafi y’ibirindiro by’ingabo z’uyu muryango w’Abibumbye MONUSCO .
Kuva intambara ishyamiranije umutwe wa M23 na FARDC n’abacanshuro bayo hamwe na Wazalendo,FDLR ,Mai Mai ,Nyatura na APCLS, abaturage babasivile bakomeje guhohoterwa .
Abakurikiranira hafi ibikorwa na MONUSCO bavuga ko izi ngabo z’umuryango w’Abibumbye ntacyo zagezeho kuko abasirikare babo bataburizamo iyicwa ry’abaturage babasivile n’ihohoterwa rikorerwa n’abagore n’abana batuye m’uburasirazuba bwa congo.
Abaturage ba Congo bakunze kwigaragambya basaba Monusco kubavira mu gihugu kuko mu myaka igera kuri makumyabiri n’itanu izi ngabo z’uyu muryango zihamaze zitigeze zigera ku nshingano zabwo zo gucungira abasivile umutekano wabo n’ibyabo.
Mucunguzi Obed