Nyuma y’uko abahuriye mu itsinda ryiyise Wazalendo rihuriweho n’inyeshyamba zifatanya na Leta ya Congo, FARDC, rihaye ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACRF igihe kitarengeje amasaha 48 ngo babe barangije kubavira mu gihugu, noneho batangaje ko kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 bazakora imyigaragambyo.
Iyi myigaragambyo yateeguwe n’abiyita ko bagizwe ho ingaruka n’intambara umutwe w’inyeshyamba wa M23 hamwe n’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanije.
Iyi myigaragambyo bakaba batangaza ko igomba kuba kuwa 18 Ukwakira, ikabera mu mujyi wa Goma, kugira ngo bamagane ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Iri tsinda riranenga ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba kubera ko gucunga amahoro byabananiye kandi bakazishinja gukorana n’umutwe wa M23.
Mu itangazo ryasowe na sosiyete sivile ihagarariwe na Rugeyo innocent ryavugaga ko bahamagarira abaturage batuye mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo ko bahaguruka bakajya mu mihanda kwamagana ingabo z’uyu muryango kuko zananiwe gucunga amahoro m’uburasirazuba bwa Congo kandi zigashinjwa ko zikorana n’umutwe wa M23.
Mu burasirazuba bwa Congo sosiyete sivile zaho zikunze guhamagarira abaturage kujya mu myigaragambyo ya hato na hato bigatuma bamwe muribo baburiramo ubuzima.
Mucunguzi obed