Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Félix Tshisekedi yasabye ingabo ze (FARDC) kubahiriza ibyo biyemeje gukorera igihugu ndetse n’abaturage kugeza kbahasize ubuzima, aho kwishora mu bugambanyi kuko ntaho byazabageza.
Ibi yabigarutseho mu ijambo yabagejejeho ubwo bari mu musangiro witabiriwe n’abasirikare ba FARDC bo ku rwego rwa ba Jenerali , ba Ofisiye Bakuru n’aba ofisiye Bato ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023.
Yunzemo ati: Ntimuzigere mugambanira Congo. Nitwe tugize urwego rurinda inzego z’igihugu ndetse n’abaturage bacu. Ntabwo muri abantu basanzwe , ni mwe mutwaye iki gihugu, mutanga ubuzima bwanyu kugirango mukize iki gihugu”Tshisekedi by’umwihariko yijeje bariya basirikare ko Guverinoma ya DRC yiyemeje guharanira imibereho myiza yabo ndetse n’imiryango yabo , abizeza kububaha baba bakiriho cyangwa barapfuye
Tshisekedi yahaye aba basirikare buriya butumwa nyuma y’iminsi mike Gen John Numbi wahoze ari umugenzuzi Mukuru wa FARDC amubwiye ko uko yahawe Ubutegetsi n’uruhande rwa Joseph Kabila yasimbuye k’Ubutegetsi arinako ashobora kubwamburwa
Gen Numbi ashinja Perezida wa Congo kwica amasezerano yagiranye n’uruhande rwa Kabila ahubwo agahitamo gusenya igihugu
Yavuze ko Ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bwaranzwe n’imico ndetse n’ibikorwa bibi nka ruswa ishingiye ku nzego, itonesha rikabije, gusahura umutungo w’igihugu, ubwicanyi bushingiye kuri Politiki ndetse no gukorera ibyaha bya Leta muri Katanga no mu Burasirazuba bw’igihugu
Yunzemo ko kuri ubu Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’inzego z’umutekano z’iki gihugu zaciwe intege n’itonesha, mbere yo guhamagarira igisirikare cya DRC ndetse na Polisi y’iki gihugu ‘Kutumvira ikibi, ahubwo bagafasha Congo guhangana n’akaga katewe na Tshisekedi
Perezida Tshisekedi yavuze aya magambo, mu misi yashize ubwo yashinjaga bamwe mu Jenerali bo mu Gisirikare abereye umugaba w’ikirenga kugambanira Congo, ndetse abenshi muribo bashinjwa ko bakorana n’u Rwanda, kadi narwo rushinjwa kwihisha inyuma y’umutwe wa M23 wabujije amahoro igihugu cya Congo.
Uwineza Adeline