Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zikomeje kwiyegeranya ngo zirwanye umutwe w’inyeshyamba wa M23, aho izigera ku 1000 zakuwe i Kisangani, izindi zikurwa mu mujyi wa Goma, zoherezwa mu gace ka Burungu muri Teritwari ya Masisi kurwanya M23.
Amakuru twahawe n’imboni yacu iri i Burungu, yavuze ko hari abasirikare benshi bashobora kuba barenze Brigade zageze i Masisi kuri uyu mugoroba wo kuwa 18 Ukwakira 2023, aho yatubwiye ko imodoka zagiye zibazana abo basirikare ba FARDC, zagiye zibazana zibakuye i Goma, zahitaga zibasiga mu gace ka Burungu i Masisi.
Bavuze ko abaje bose barenze Brigade 1, Baje kurwanya M23.
Umugaba Mukuru w’ingabo za FARDC, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa, yaherukaga kw’igamba ko leta ye igiye kohereza Brigade 15 mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kurwanya M23. Ibi yabivuze ari mu karasisi k’ingabo i Kinshasa, mu gace ka Kokolo.
Aho yagize ati : “Vuba turohereza ingabo zirangije amafunzo zigizwe na brigade 15. Ingabo zacu zikomeza kuzamuka mu mbaraga kandi zatojwe kurengera ubusugire bw’igihugu.”
Amakuru avuga ko kugeza ubu, umujyi wa Kitchanga uzengurutswe n’inyeshyamba za M23, Kuva kuri uyu wa Mbere kuwa 16 Ukwakira 2023, aho uyu mujyi bari bawufashe mu mirwano yabahuje n’abarwanirira uruhande rwa leta ya Congo, barimo FDLR, FARDC, Wagner na Wazalendo, maze M23 baza kwikura muri uyu Mujyi mw’ijoro ryo ku Cyumweru, rishira kuwa Mbere.
Andi makuru twahawe n’imboni yacu avuga ko ubutegetsi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwakupiye uyu mujyi wa Kitchanga network ku mpamvu z’uko uzengurutswe n’inyeshyamba za M23.
Igihugu cya Congo, cyarahiye ko cyiyemeje kurasa umutwe w’inyeshyamba wa M23 ushyigikiwe n’u R wanda, k’uburyo utazongera kurangwa k’ubutaka bwabo.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com