Imyiyerekano y’abagize ihuriro rya Wazalendo mu mujyi wa Goma ryagaragaje byinshi mu myiteguro bamaze mo iminsi. Ibi byagaragaye ubwo bakoraga akarasisi basa n’abashaka kwinjira mu Rwanda ku mupaka muto wa Petite Barriére, ariko bagasubizwa inyuma n’Abasirikare bo muri iki gihugu barinda umupaka.
Iyi myiyerekano yariri kuba mu gihe abandi bari bagiye mubice bitandukanye birimo na Bwiza,kuri Antenne ya Kanaba,kugisangani kuruhonga, ku mudugudu wa Shonyi, bahanganye n’inyeshyamba za M23, cyakora nti byabagendekeye neza kuko bahahuriye n’uruva gusenya ndetse bikarangira FARDC yambuwe imodoka 5.
Abagize iri huriro bari buzuyemo abo mu nyeshyamba za FDLR bakoraga akarasisi baririmba indirimbo zitandukanye ndetse batwaye n’imbunda hejuru, dore ko n’abaturage ubu benshi bamaze guhabwa imbunda, mu kiswe gahunda yo gukunda igihugu.
Ibi kandi bije kuri uyu wa 21 Ukwakira mu gihe Bitou Keita kuwa 20 Ukwakira yasabye Leta gukura abantu m’urujijo ndetse akanayisaba kwemera ko yakoze amakosa ikarenga ku myanzuro yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igaba ibitero ku nyeshyamba za M23 ikabeshyera Wazalendo.
Ibi kandi bisobanura ko bimwe Perezida wa DRC akunze kuvuga ko ari gutegura intambara ku Rwanda bitaba ari ukubeshya kuko ibyo aba bazalendo baba bari gukora baba babibwiwe, wenda bakabikora binyuranije n’uko bari babigennye.
Uyu mupaka kandi si ubwa mbere ubereyeho ubushotoranyi kuko byabaye ubugira kabiri abasirikare bo muri Congo binjira mu mupaka barasa, cyakora bakaba baragiye bahagarikwa bataragira uwo bahitana.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune