Ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zikomoka mu gihugu cy’u Burundi zimaze gutakaza abasiriakare 2 mu gitero Wazalendo, FARDC n’Aba basirikare bagabye ku nyeshyamba za M23, bikaza kurangira M23 ibasubije inyuma ndetse ikanabambura imodokari 5 zose.
Aba basirikare bari kumwe n’abo bita aba Hiboux barasiwe mu gitero cyagabwe mu Bwiza, nyuma yo kubona ko bakojeje agate mu ntozi zigashaganyuka izi ngabo zatangiye gukizwa n’amaguru ariko 2 muri bo nti byabahiriye bahasize ubuzima.
Izi ngabo zakunze gushinjwa kugira uruhare mu bwicanyi buri gukorerwa abanye congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, dore ko ubwo hatwikwaga urusisiro rwa Nturo, bamwe mu baturage batangaje ko bahungiye kuri izi ngabo zanga kubakira ahubwo zikabashumuriza Ababari bari kubahiga.
Ibi kandi bibaye mu gihe umutwe w’inyeshyamba wa M23 wari umaze igihe ushinja izi ngabo kwivanga mu ntambara bahanganye mo n’ingabo za Leta ya Congo. Mu gihe icyabazanye ari ukubafasha kwiyunga, mbese ari ukuba hagati imirwano igahagarara.
Ibice birimo ingabo z’uyu muryango zikomoka mu Burundi byakunze kumvikana mo imirwano kandi kenshi izi ngabo zigashyirwa mu majwi, cyakora zo zikabihakana.
N’ubwo byabaga bimeze gutyo ariko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zo zirashima cyane ingabo z’u Burundi ndetse bakanasaba n’izindi kubigiraho.
Ibi byagarutsweho na Wazalendo ubwo yahaga icyumweru izi ngabo ngo zibe zisubiyeho zikore nk’izikomoka mu Burundi nti bitaba ibyo babaraseho.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune