Nyuma y’intambara ikomeye yabereye mu bice bya Bwiza hamwe na Kitshanga hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC, yatumye abasirikare ba FARDC bayabangira ingata, imbunda barazita ahubwo biruka kibuno mpa amaguru no mu mujyi aho bageze batacyambaye inkweto.
Aba bahingutse mu mujyi bari bari kwiruhutsa ndetse bagatanga n’ubuhamya k obo bacitse ku icumu rya M23 ndetse bakemeza ko uvuga aba atarabona, ngo kuko uko bari bazi uyu mutwe w’inyeshyamba, atari ko bawusanze.
Imirwano yabereye mu gace ka Bwiza mu minsi ishize yasize ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, zigaragaye muri iyi mirwano ndetse inagwamo 2 muri bo.
Sibo gusa baguye aha kuko hari abakomoka mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR ndetse n’abo muri FARDC hamwe na Wazalendo benshi basize ubuzima aha utabariyemo abafashwe mpiri ubwo bari muri iyi mirwano.
Intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikomeje gufata indi ntera ndetse ikomeje gutikiriramo imbaga itabarika.
Leta ya Congo yakunze kongera abasirikare bari k’urugamba mu bukangura mbaga bwakunze gukorwa n’iki gihugu bavuga ko abakunda igihugu bagomba kwiyegeranya bakajya kurwanya M23 ndetse barabonetse bahabwa imyitozo y’igihe gito, hanyuma binjizwa mu ntambara.
Ibi nyamara byamaganywe n’imiryango itandukanye ndetse n’inyeshyamba za M23 zakunze kubigarukaho zivuga ko Leta ya Congo iri gushora urubyiruko mu ntambara bakahatikirira, mu gihe uyu mutwe wasabye Leta ko bagirana ibiganiro nyamara yo ikinangira.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com