FARDC yigambye ko yakiranuye imitwe 2 igize Wazalendo yari ihanganiye mu marembo ya Goma, mu gace ka Kanyaruchinya kabarizwea muri Teritwari ya Nyiragongo.
Iyi mirwano yahuzaga imitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya Wazalendo ariyo APCLS na UFDPC. Iyi mitwe ikaba yari ihanganiye bikomeye mu marembu y’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, ibintu byateye abaturage benshi guhunga.
Binyuze ku muvugizi w’igisirikare cya Republika ya Democrasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, yatangaje ko ingabo z’igihugu zahagaritse iy’imirwano yadutse muburyo butunguranye.
Yagize ati “Ingabo zacu (FARDC), zakiranuye abari bahanganye, muri Kanyaruchinya, ubu imirwano yarangiye.”yakomeje avuga kandi ko bapfa inyungu zabo, yuemeza ko bakiri kubikurikirana.
Uyu muvugizi yanavuze ko abarwanye ari umutwe wa APCLS na UFDPC, bose baka bari bimbuye muri Wazalendo, ihuriro rifasha ingabo za RDC kurwanya M23, M’uburasirazuba bw’iki gihugu.
Gusa amakuru atugeraho avuga ko izi mpande zari zihanganye zapfaga kuba hari bamwe bashinjwa kuba baragize uruhare kugira ngo M23 ibatsinde ndetse bakaba barambuwe ibikoresho by’agisirikare byinshi, birimo imodoka zagisirikare n’imbunda nini bari barahawe na leta ya Kinshasa. Ibingo bikaba byarabaye mu ntambara yabaye kuwa 21-22 Ukwakira 2023, hagati ya M23 na FARDC n’iyi mitwe ifatanya na FARDC
Umwe muriyi mitwe y’itwaje imbunda yasubiranyemo, wa UFDPC, ahanini ugizwe n’abasore bo muri teritwari ya Nyiragongo, niwo uheruka kuvuka vuba mumpera z’Ukwezi kwa Cyenda. Ukimara kuvuka watangaje ko uvutse kugira ngo urwanye M23, aho bavuze bati “Turaje ngo turwanye M23, Intego zacu ni ukwirukana aba barwanyi mu gihugu cyacu bagasubira iwabo mu Rwanda.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune