Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundura yemeje ko FARDC iri kurwana na M23, mu gihe bari bamaze iminsi babihakana bavuga ko ari Wazalendo bahanganye.
Uyu mugabo yatangaje ko ingabo zabo zihanganye bikomeye n’uyu mutwe w’inyeshyamba kugira ngo babohoze abaturage bakorana nawo, babashe kwitegura amatora ateganijwe mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.
Yagize ati “Turarwana kugirango abanye Congo batuye k’ubutaka buri mu maboko ya M23, muri Kivu y’amajyaruguru bazitabire amatora y’Abayobozi babo”
Lutundula yakomeje agira ati ”Ni Uburenganzira , n’ inshingano z’itegeko Nshinga. Inzego zo gushyira ibintu mu buryo kugirango abone uburenganzira bwe kandi yuzuze inshingano ze. Turi kurwana kugirango abanye Congo bagenzi bacu basubire mu ngo zabo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yemeje aya makuru nyuma y’aho mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 20 Ukwakia, Perezida Felix Tshisekedi yategetse ko abaturage bari barahunze basuzizwa mu bice M23 yavuyemo kugirango bitegure amatora yo mu kuboza 2023, kandi inzego zibishinzwe zikabarindira umutekano.
Lutundula , muri Nzeri 2023, ubwo yari I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , yahishuye umugambi wa FARDC wo gutangira kurasa kuri M23 mu gihe itava mu bice imaze igihe igenzura.
Icyo gihe yagize ati” Guhera tariki ya 24 Nzeri, batiri zose zizifashishwa mu gusubizaho Ubuyobozi bwa Leta mu bice byose byafashwe n’inyeshyamba za M23 kuko zanze kuhava mu mahoro. Perezida yarabivuze ntabwo ari ibanga. Mu minsi mike, nihatagira igikorwa , tuzakora buri kimwe . Byose mbivuze mu izina ry’Umukuru w’igihugu
Nyuma y’agahenge kari kamaze igihe kirerekire, M23 yatangiye kugabwaho ibitero, kuwa 01 U kwakira 2023, itangaza ko iri guterwa n’ihuriro ry’Ingabo zirimo FARDC , WAZALENDO, FDLR n’Abacanshuro, ariko Leta ya DRC, ihakana uruhare rwayo ahubwo isobanura ko urubyiruko rukunda igihugu rwa Wazalendo ari rwo rubikora, rugamije kubohoza ubutaka bw’igihugu
Imirwano umutwe w’inyeshyamba uhanganyemo na FARDC, FDLR,Abacanshurona Wazalendo, ikomeje gufata indi ntera, aho M23 yongeye k’umunsi w’ejo yigaruriye Gurupoma ya Bambo.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com