Mu mirwano iramukiye mu gace Kibumba ingabo za Leta ya Congo zongeye gutakaza ibindi birindiro bikomeye mu mirwano izihanganishije na M23.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Kibumba ivuga ko imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki 24 Ukwakira 2023, aho ingabo za Leta ya Congo zateye ibirindiro bitandukanye by’umutwe wa M23 .
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kibati ivuga ko byatangiye ni mugoroba aho ingabo za Leta zatangiye kurasisha ibibunda biremereye byo mu bwoko bwa BM bifite iminwa 12 ,mu bice bigenzurwa na M23 ,ntibyarangiriye aho kuko n’umutwe wa M23 watangiye nawo gutera amabombe.
Umwe mu basilikare ba FARDC uri mu gace ka Nyiragongo utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko kuva mu rukerera ingabo za Leta zashakaga kwisubiza agace ka Kibumba, ariko biza kurangira umutwe wa M23 ubambuye uduce twa Mabere y’inkumi hari umusozi uhanamye,Nyamushwi ndetse n’ahitwa mu Kibaya.
Aya makuru kandi yemejwe n’umunyamakuru wacu uri i Goma aho yavugaga ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zasubiye inyuma zikaba zikambitse mu gace ka Kibati.
Ibi bibaye kandi mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo-Kinshasa yemeye ko yatangije imirwano k’umugaragaro yo kwirukana umutwe wa M23 mu bice ugenzura.
Mwizerwa Ally