Igisasu kimaze guterwa n’ ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), mu birindiro by’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACRAF zavuye mu gihugu cya Kenya, bikaba biri kuvugwa ko hakomeretse abasilikare benshi.
Aya makuru yemejwe n’umwe mu basilikare ba FARDC bari i Kibumba wo ku rwego rwa ofisiye utashatse ko amazina ye atangazwa ,mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.
Uyu musilikare avuga ko habaye kwibeshya ku ngabo za Leta ya Congo, ubwo zarasaga k’umutwe wa M23 wazaga usatira agace ka Trois Antenne ,ako gace kandi kakaba kegereye ibirndiro by’ingabo za EAC.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari hakibarurwa umubare w’abo iki gisasu cyakomerekeje.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FARDC rubivugaho k’umurongo wa telefone twahamagaye Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri operasiyo Soloka I,Lt.Col Ndjike Kaiko ntitwabasha kumubona, no k’uruhande rwa EACRAF nabo ntacyo baratangaza.
Mwizerwa Ally